YouVersion Logo
Search Icon

Luka 1

1
1Nyakubahwa Tewofili#Tewofili: reba Intu 1.1., abantu benshi biyemeje gukurikiranya amateka y'ibyabaye hagati muri twe. 2Ibyo twabigejejweho n'ababyiboneye kuva bigitangira, bahawe umurimo wo gutangaza Ijambo ry'Imana. 3Nanjye maze kubaririza neza ibyabaye byose kuva ku nkomoko, nsanze nkwiye kubikwandikira byose nta na kimwe nsize. 4Ibyo mbigiriye kugira ngo usobanukirwe ukuri kw'inyigisho wigishijwe.
Zakariya amenyeshwa ko Yohani azavuka
5Ku ngoma ya Herodi umwami wa Yudeya, hariho umutambyi witwaga Zakariya wo mu cyiciro cya Abiya#Abiya: reba 1 Amateka 24.7-18.. Umugore we yitwaga Elizabeti, agakomoka kuri Aroni. 6Bombi bari abantu batunganiye Imana, kandi bagakurikiza amategeko n'amabwiriza yose ya Nyagasani nta makemwa. 7Icyakora nta mwana bagiraga kubera ko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu zabukuru.
8Umunsi umwe Zakariya yakoraga imirimo y'ubutambyi imbere y'Imana, kuko icyiciro cy'abatambyi yabarwagamo cyari gitahiwe. 9Bakurikije uburyo busanzwe bw'abatambyi, ubufindo buramufata bwo kwinjira mu Ngoro ya Nyagasani kugira ngo ahatwikire imibavu. 10Igihe cyo kuyitwika cyageze rubanda rwose bari hanze basenga. 11Nuko umumarayika wa Nyagasani abonekera Zakariya, ahagaze iburyo bw'igicaniro boserezagaho imibavu. 12Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha. 13Umumarayika ni ko kumubwira ati: “Zakariya, witinya kuko Imana yumvise gusenga kwawe. Umugore wawe Elizabeti muzabyarana umwana w'umuhungu uzamwite Yohani. 14Bizagutera ubwuzu n'ibyishimo, kandi abantu benshi bazashimishwa n'uko avutse. 15Koko azaba umuntu ukomeye kuri Nyagasani. Ntazigera anywa divayi n'icyitwa inzoga#anywa … inzoga: ni ukuvuga ko Yohani yari umunaziri. Abanaziri bari abantu biyeguriye Imana, barahiriye kutaziyogoshesha no kutanywa icyitwa inzoga cyose (Ibar 6.1-4). cyose, kandi azuzura Mwuka Muziranenge kuva akiri mu nda ya nyina. 16Benshi mu Bisiraheli azabagarura kuri Nyagasani Imana yabo. 17Azabanziriza Nyagasani, arangwa na Mwuka n'ububasha umuhanuzi Eliya yari afite kugira ngo yunge abana na ba se, no kugira ngo agarure abatumvira bagire ubwenge bukwiye intungane. Bityo azategurira Nyagasani abantu bamutunganiye.”
18Nuko Zakariya abwira umumarayika ati: “Ibyo nakwemezwa n'iki ko bizaba kandi ndi umusaza, n'umugore wanjye akaba ageze mu za bukuru?”
19Umumarayika aramusubiza ati: “Ndi Gaburiyeli, mpora imbere y'Imana nyikorera. Ni yo yantumye kuvugana nawe ngo nkugezeho iyo nkuru nziza. 20Nubwo utemeye ibyo nkubwiye, nyamara bizaba igihe cyabyo kigeze. Ni yo mpamvu ugiye kugobwa ururimi ntushobore kuvuga kugeza igihe ibyo bizabera.”
21Ubwo rubanda bari bategereje Zakariya, maze batangazwa no kubona atinze atyo mu Ngoro y'Imana. 22Asohotse ntiyashobora kuvuga, bityo abantu bamenya ko yabonekewe igihe yari mu Ngoro. Nuko akomeza kuba ikiragi, akajya abacira amarenga.
23Igihe cyo gukora iby'ubutambyi kirangiye Zakariya arataha. 24Hashize iminsi, umugore we Elizabeti asama inda, amara amezi atanu atajya ahagaragara akajya yibwira ati: 25“Mbega ibyo Nyagasani angiriye! Koko arangobotse, ankiza icyankozaga isoni mu bantu.”
Mariya amenyeshwa ko azabyara Yezu
26Igihe Elizabeti yari afite inda y'amezi atandatu, Imana ituma umumarayika Gaburiyeli mu mujyi wo muri Galileya witwa Nazareti. 27Imutuma ku mukobwa wari warasabwe n'uwitwa Yozefu wo mu muryango wa Dawidi, uwo mukobwa akitwa Mariya. 28Nuko umumarayika amusanga mu nzu aramubwira ati: “Ndakuramutsa mutoni w'Imana! Nyagasani ari kumwe nawe.”
29Mariya yumvise iryo jambo arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ishaka kuvuga. 30Umumarayika aramubwira ati: “Mariya, witinya kuko Imana yagutonesheje! 31Dore ugiye gusama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yezu. 32Azaba umuntu ukomeye, ndetse azitwa Umwana w'Isumbabyose. Nyagasani Imana azamugabira ingoma ya sekuruza Dawidi, 33ategeke urubyaro rwa Yakobo kugeza iteka ryose. Koko ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”
34Mariya abwira umumarayika ati: “Ibyo bizashoboka bite ko nta mugabo tubonana?”
35Umumarayika aramusubiza ati: “Mwuka Muziranenge azakuzaho, n'ububasha bw'Imana Isumbabyose bukubumbatire. Ni cyo gituma umwana uzabyara azaba umuziranenge, yitwe Umwana w'Imana. 36Dore mwene wanyu Elizabeti na we atwite umwana w'umuhungu kandi ari umukecuru, ubu afite inda y'amezi atandatu kandi bamwitaga ingumba. 37Erega nta kinanira Imana!”
38Mariya aravuga ati: “Jyewe ndi umuja wa Nyagasani, bimbere uko ubivuze.”
Umumarayika amusiga aho arigendera.
Mariya asura Elizabeti
39Muri iyo minsi Mariya ahaguruka n'ingoga, ajya mu mujyi wo mu karere k'imisozi ya Yudeya, 40ajya kwa Zakariya asuhuza Elizabeti. 41Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Mwuka Muziranenge. 42Ni ko kurangurura ijwi ati: “Wahebuje abagore bose umugisha, n'umwana utwite yarawuhawe. 43Mbese ndi nde wo kugendererwa na nyina w'Umwami wanjye? 44Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbiza mu nda kubera ibyishimo! 45Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.”
Mariya asingiza Nyagasani
46Noneho Mariya aravuga ati:
“Ndasingiza Nyagasani mbikuye ku mutima,
47nishimiye Imana Umukiza wanjye.
48Yitaye ku muja we w'intamenyekana,
uhereye ubu abo mu bihe byose bazanyita umunyehirwe.
49Ushoborabyose yankoreye ibitangaje,
koko ni umuziranenge!
50Agirira impuhwe abamwubaha, uko ibihe biha ibindi.
51Yarambuye ukuboko akora iby'imbaraga,
yatatanyije abirasi.
52Yahanantuye abakomeye abanyaga ubutegetsi,
yakujije aboroheje.
53Abashonji yabahagije ibyiza,
abakungahaye abasezerera amāra masa.
54Yagobotse umugaragu we Isiraheli,
yagiriye impuhwe
55Aburahamu n'urubyaro rwe iteka ryose,
nk'uko yari yarabisezeranyije ba sogokuruza.”
56Mariya yamaranye na Elizabeti nk'amezi atatu maze arataha.
Ivuka rya Yohani Mubatiza
57Igihe kigeze Elizabeti abyara umuhungu. 58Abaturanyi na bene wabo bumvise impuhwe Nyagasani yamugiriye bishimana na we. 59Ku munsi wa munani baza mu by'imihango yo gukeba umwana. Bashakaga kumwita Zakariya ngo yitiranwe na se, 60ariko nyina aranga ati: “Oya, ahubwo yitwe Yohani.”
61Abandi baramubwira bati: “Ko nta muntu wo muri bene wanyu witwa iryo zina?”
62Ni ko kubaza se w'umwana baciye amarenga, kugira ngo bamenye uko ashaka kumwita.
63Zakariya yaka akabaho yandikaho ngo, “Izina ry'umwana ni Yohani”, maze bose baratangara. 64Muri ako kanya abumbura umunwa, ururimi rwe ruragobodoka asingiza Imana. 65Nuko abaturanyi bose bashya ubwoba, maze iyo nkuru ihita yamamara mu misozi yose ya Yudeya. 66Ababyumvaga bose bagumyaga kubizirikana bibaza bati: “Rwose nk'uriya mwana azaba muntu ki?” Koko kandi ububasha bwa Nyagasani bwamugaragaragaho.
Zakariya asingiza Nyagasani
67Se Zakariya aherako yuzura Mwuka Muziranenge, maze arahanura ati:
68“Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Isiraheli,
yagobotse abantu be arabacungura.
69Yaduhagurukirije intwari yo kudukiza,
yakomotse mu muryango w'umugaragu we Dawidi.
70Ibyo yabivuze atumye abahanuzi be yitoranyirije kuva kera,
71yavuze ko azadukiza abanzi bacu,
akatugobotora mu maboko y'abatwanga bose.
72Yavuze ko azagirira impuhwe ba sogokuruza,
akazirikana Isezerano ritunganye yagiranye na bo.
73Imana yarahiye#Imana yarahiye: reba Intang 22.16-17. sogokuruza Aburahamu ko izatumara ubwoba,
74yamurahiye ko izatuvana mu maboko y'abanzi bacu.
75Bityo tuzayiyoboka tubikuye ku mutima,
turi intungane iminsi yose y'ukubaho kwacu.
76Naho wowe mwana wanjye, uzitwa umuhanuzi w'Isumbabyose,
uzabanziriza Nyagasani kugira ngo umutunganyirize inzira.
77Uzamenyesha abantu be agakiza baheshwa no kubabarirwa ibyaha.
78Imana yacu igira impuhwe n'imbabazi,
izatugezaho urumuri ruvuye mu ijuru ruturasire nk'izuba,
79ruzamurikira abari mu mwijima bugarijwe n'urupfu,
ruzatuyobora mu nzira y'amahoro.”
80Nuko umwana Yohani agumya gukura no guca akenge. Hanyuma ajya kwibera mu butayu kugeza igihe cyo kwigaragariza Abisiraheli.

Currently Selected:

Luka 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy