YouVersion Logo
Search Icon

Yobu 1

1
Satani yemererwa kugerageza Yobu
1Mu gihugu cya Usi#Usi: reba Amag 4.21 (sob). hari hatuye umugabo witwaga Yobu. Yari intungane n'umunyamurava, akubaha Imana kandi akirinda gukora ibibi. 2Yari yarabyaye abahungu barindwi n'abakobwa batatu. 3Yari atunze intama ibihumbi birindwi n'ingamiya ibihumbi bitatu, n'amapfizi igihumbi ahingishwa, n'indogobe z'ingore magana atanu. Yari afite n'abagaragu benshi cyane. Uwo mugabo yari umukire cyane kuruta abantu bose b'iburasirazuba bwa Palestina.
4Abahungu ba Yobu bajyaga batumirana mu ngo zabo bakagira ibirori, bagatumira na bashiki babo batatu bagasangira. 5Iyo iminsi y'ibirori yabaga irangiye, Yobu yarabahamagazaga akabakorera imihango yo kubahumanura. Yobu yarazindukaga agatambira buri mwana igitambo gikongorwa n'umuriro, kuko yibwiraga ati: “Ahari abana banjye baba bakoze icyaha, bagacumura ku Mana mu bitekerezo.” Uko ni ko Yobu yagenzaga buri gihe.
6Umunsi umwe abana b'Imana#abana b'Imana: ubanza ari ibiremwa byo mu ijuru. Reba Intang 6.2; Zab 29.1; Yuda 6. bagiye gushengerera Uhoraho, maze Satani ajyana na bo. 7Uhoraho abaza Satani ati: “Uturutse he?”
Satani aramusubiza ati: “Mvuye kuzerera ku isi no kuyitambagira.”
8Uhoraho aramubaza ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n'umunyamurava unyubaha, kandi akirinda gukora ibibi.”
9Satani asubiza Uhoraho ati: “Ese Mana ugira ngo Yobu akubahira ubusa? 10Waramurinze impande zose, ari we ubwe n'inzu ye hamwe n'ibyo atunze byose. Wahaye umugisha imirimo ye kandi n'amatungo ye arororoka akwira igihugu cyose. 11Ngaho mwambure ibyo atunze byose, urebe ko atazagutuka ku mugaragaro.”
12Uhoraho abwira Satani ati: “Dore ibya Yobu byose ndabikweguriye, uretse we ubwe.”
Satani ava imbere y'Uhoraho aragenda.
Abana ba Yobu bapfa n'umutungo we wononekara
13Umunsi umwe abahungu n'abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa. 14Haza umuntu abwira Yobu ati: “Ya mapfizi yawe yahingaga, na za ndogobe z'ingore zarishaga iruhande rwayo, 15Abasheba#Abasheba: bari batuye mu majyepfo ya Arabiya. Reba Yow 4.8. bagabye igitero barazinyaga. Abashumba bazo babatsembye, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”
16Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Umuriro w'Imana wavuye mu ijuru utwika intama, n'abashumba bazo urabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”
17Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abanyakalideya bagabye ibitero bitatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, abashumba bawe barabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”
18Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abahungu bawe n'abakobwa bawe bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa, 19nuko inkubi y'umuyaga iturutse mu butayu ihitana inzu yose irabagwira barapfa, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”
20Yobu ni ko guhaguruka ashishimura umwambaro we, yimoza umusatsi, yikubita hasi yubamye aramya Imana. 21Aravuga ati: “Navuye mu nda ya mama nta cyo mfite, nzajya ikuzimu nta cyo mfite. Uhoraho ni we wabimpaye kandi ni we wabyishubije. Uhoraho nasingizwe.”
22Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura ngo atuke Imana.

Currently Selected:

Yobu 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy