YouVersion Logo
Search Icon

Ukuvanwa mu Misri 1

1
Abisiraheli baba inkoreragahato mu Misiri
1Dore amazina y'abahungu ba Yakobo wahimbwe Isiraheli#Yakobo wahimbwe Isiraheli: reba Intang 32.29; 35.10. bajyanye na we mu Misiri, hamwe n'abo mu miryango yabo: 2Rubeni na Simeyoni na Levi na Yuda, 3Isakari na Zabuloni na Benyamini, 4Dani na Nafutali na Gadi na Ashēri, 5Yozefu we yari asanzwe ari mu Misiri. Abakomoka kuri Yakobo bose bari mirongo irindwi. 6Hanyuma Yozefu na bene se bose n'abo mu kigero cyabo bose barapfa. 7Abisiraheli barororoka baragwira, baba benshi cyane buzura icyo gihugu.
8Hashize igihe kirekire, mu Misiri hima umwami utarigeze amenya ibya Yozefu. 9Nuko abwira abantu be ati: “Dore Abisiraheli bamaze kuba benshi kandi baturusha amaboko. 10Haramutse habaye intambara, bakwifatanya n'abanzi bacu, bakaturwanya maze bakaducika. None rero nimureke dushake uburyo bwo kubabuza kwiyongera.” 11Nuko Abanyamisiri bashyiraho abatware bo gukoresha Abisiraheli imirimo y'agahato, babahatira kubakira umwami wa Misiri imijyi ya Pitomu na Ramesesi, kugira ngo ibemo ibigega bye. 12Ariko uko barushagaho kubakoresha imirimo y'agahato, ni na ko Abisiraheli barushagaho kugwira no gukwira mu gihugu, bituma Abanyamisiri babatinya, 13bakomeza kubakandamiza cyane. 14Abisiraheli bariheba kubera imirimo y'agahato bakoreshwaga, cyane cyane iy'ubwubatsi n'ubuhinzi. Abanyamisiri babakoreshaga nta mbabazi.
Itegeko ryo kwica abana b'Abisiraheli
15Mu Baheburayikazi harimo ababyaza babiri, umwe yitwaga Shifura, undi akitwa Puwa. Umwami wa Misiri arabategeka ati: 16“Igihe mubyaza Abaheburayikazi, mujye mureba igitsina cy'umwana nimusanga ari umuhungu mumwice, nimusanga ari umukobwa mumureke.” 17Nyamara abo babyaza bubahaga Imana, ntibagenza uko umwami yari yabategetse, ntibica abana b'abahungu. 18Nuko umwami arabatumiza, arababaza ati: “Ni iki cyatumye mutica abana b'abahungu?”
19Ababyaza basubiza umwami bati: “Abaheburayikazi batandukanye n'Abanyamisirikazi. Kubyara ntibibarushya, umubyaza arahagera agasanga bamaze kubyara!” 20Bityo Abisiraheli barororoka baragwira. Ba babyaza na bo Imana ibagirira neza, 21ibaha kubyara kubera ko bayubashye.
22Umwami wa Misiri ategeka abantu be bose ati: “Umuhungu wese w'Umuheburayi uzajya avuka mujye mumuroha mu ruzi rwa Nili, naho umukobwa mumwihorere.”

Currently Selected:

Ukuvanwa mu Misri 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy