Matayo 1
1
Ibisekuruza bya Yezu
(Lk 3.23-38)
1Dore uko ibisekuruza bya Yezu Kristo ukomoka kuri Dawidi no kuri Aburahamu bikurikirana: 2Aburahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n'abavandimwe be. 3Yuda abyara Perēsi na Zera ababyaranye na Tamari, Perēsi abyara Hesironi, Hesironi abyara Aramu, 4Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salumoni. 5Salumoni abyara Bowazi amubyaranye na Rahabu, Bowazi abyara Obedi amubyaranye na Ruti, Obedi abyara Yese. 6Yese abyara Umwami Dawidi.
Dawidi yabyaye Salomo amubyaranye na muka Uriya. 7Salomo abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa#Asa: cg Asafu.. 8Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Uziya. 9Uziya abyara Yotamu, Yotamu abyara Ahazi, Ahazi abyara Hezekiya. 10Hezekiya abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yosiya. 11Yosiya abyara Yekoniya n'abavandimwe be, babayeho igihe Abayuda bajyanwaga ho iminyago i Babiloni#bajyanwaga … Babiloni: ibyo byabaye mu mwaka wa 598 M.K. Reba 2 Bami 24.12-16..
12Nyuma y'aho bajyaniwe i Babiloni, Yekoniya yabyaye Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zerubabeli. 13Zerubabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori. 14Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Elihudi. 15Elihudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo. 16Yakobo abyara Yozefu umugabo wa Mariya, ari na we nyina wa Yezu witwa Kristo.
17Kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Dawidi hari ibisekuruza cumi na bine, kuva kuri Dawidi kugeza bajyanywe i Babiloni na byo ni cumi na bine, no kuva bajyanywe i Babiloni kugeza kuri Kristo ni cumi na bine.
Ivuka rya Yezu Kristo
(Lk 2.1-7)
18Dore uko byagenze mu ivuka rya Yezu Kristo. Nyina Mariya wari warasabwe na Yozefu, yasamye inda bitewe na Mwuka Muziranenge kandi atari yabana n'umugabo we. 19Yozefu akaba umuntu w'intungane, ntiyashaka kumukoza isoni, ni bwo yigiriye inama yo kumubenga rwihishwa. 20Akiri muri ibyo umumarayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati: “Yozefu mwene Dawidi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko iyo nda yayisamye bitewe na Mwuka Muziranenge. 21Azabyara umuhungu umwite Yezu#Yezu: iryo zina risobanurwa ngo “Nyagasani ni we ukiza”., kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha.”
22Byose byabereye kugira ngo bibe nk'uko Nyagasani yari yaratumye umuhanuzi kubivuga ati:
23“Dore umukobwa w'isugi azasama inda,
azabyara umwana w'umuhungu,
bazamwita Emanweli.”
(Risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe.”)
24Yozefu akangutse abigenza uko umumarayika wa Nyagasani yari yamutegetse, azana umugeni we. 25Ariko ntibaryamana kugeza igihe yabyariye umwana w'umuhungu. Uwo mwana Yozefu amwita Yezu.
Currently Selected:
Matayo 1: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001