YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 11

11
Urupfu rwa Lazaro
1Umuntu witwa Lazaro wari utuye i Betaniya yafashwe n'indwara. I Betaniya aho ni ho Mariya n'umuvandimwe we Marita#Mariya na Marita: reba Lk 10.38-39. babaga. 2Lazaro uwo yari musaza wa Mariya, wa wundi wasīze Nyagasani Yezu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we. 3Nuko abo bashiki ba Lazaro batuma kuri Yezu bati: “Nyagasani, uwo ukunda ararwaye.”
4Yezu abyumvise aravuga ati: “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo igenewe guhesha Imana ikuzo kugira ngo Umwana wayo na we akuzwe.” 5Yezu yakundaga Marita na Mariya na Lazaro. 6Yumvise ko Lazaro arwaye asibira aho yari ari indi minsi ibiri.
7Hanyuma abwira abigishwa be ati: “Nimureke dusubire muri Yudeya.”
8Abigishwa baramubaza bati: “Mwigisha, vuba aha Abayahudi bashakaga kukwicisha amabuye none ugiye gusubirayo?”
9Yezu arabasubiza ati: “Mbese umunsi ntufite amasaha cumi n'abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa ntasitara kuko aba amurikiwe n'urumuri rw'iyi si. 10Ariko ugenda nijoro arasitara kuko aba adafite urumuri.” 11Amaze kubabwira atyo yungamo ati: “Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiye kumukangura.”
12Abigishwa baramubwira bati: “Nyagasani, niba ari ugusinzira gusa azakira.”
13Nyamara Yezu yavugaga ko Lazaro yapfuye, ariko bo bakibwira ko avuga ibitotsi bisanzwe. 14Yezu ni ko kuberurira ati: “Lazaro yarapfuye. 15Ariko kubera mwe nishimiye ko ntari mpari kugira ngo munyizere. None nimuze tujye aho ari.”
16Tomasi witwaga Didimo abwira abigishwa bagenzi be ati: “Reka tumuherekeze tuzapfane na we!”
Yezu ni we kuzuka n'ubugingo
17Yezu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva. 18Kuva i Yeruzalemu ujya i Betaniya hari nk'ibirometero bitatu, 19ku bw'ibyo Abayahudi benshi bari baje gusura Marita na Mariya kubera urupfu rwa musaza wabo.
20Marita yumvise ko Yezu aje ajya kumusanganira, naho Mariya asigara imuhira. 21Nuko Marita abwira Yezu ati: “Nyagasani, iyo uba hano ntabwo musaza wanjye aba yarapfuye. 22N'ubu ariko nzi yuko icyo uri busabe Imana cyose iri bukiguhe.”
23Yezu aramubwira ati: “Musaza wawe azazuka.”
24Marita aramusubiza ati: “Nzi ko azazukana n'abandi ku munsi w'imperuka.”
25Yezu aramubwira ati: “Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera wese naho yaba yarapfuye azabaho. 26Kandi uriho wese unyizera ntazigera apfa. Mbese ibyo urabyemera?”
27Marita aramusubiza ati: “Yee ndabyemera, Nyagasani. Namaze kwemera ko ari wowe Kristo, Umwana w'Imana wagombaga kuza ku isi.”
Yezu arira
28Amaze kuvuga atyo ajya guhamagara umuvandimwe we Mariya, aramwongorera ati: “Umwigisha yaje kandi aragushaka.” 29Mariya abyumvise, ahaguruka bwangu ajya gusanganira Yezu. 30Yezu yari ataragera aho batuye, ahubwo yari akiri aho Marita yari yamusanze. 31Abayahudi bari baje gusura Mariya babonye asohotse yihuta, baramukurikira bibwira ko agiye kuririra ku mva.
32Mariya agera aho Yezu ari, amubonye ahita amwikubita imbere maze aravuga ati: “Nyagasani, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.”
33Nuko Yezu abonye Mariya arira n'Abayahudi bari bamuherekeje na bo barira, asuhuza umutima ababaye cyane. 34Nuko arabaza ati: “Mwamushyize he?”
Bati: “Nyagasani, ngwino urebe!”
35Yezu ararira. 36Nuko Abayahudi baravuga bati: “Nimurebe ukuntu yamukundaga!”
37Bamwe muri bo baravuga bati: “Ariko se uwahumūye ya mpumyi ntiyashoboraga kubuza uyu nguyu gupfa?”
Yezu azura Lazaro
38Nuko Yezu yongera gusuhuza umutima, ajya ku mva. Iyo mva yari ubuvumo kandi bwari bukingishije ibuye. 39Yezu aramubwira ati: “Nimuvaneho ibuye!”
Marita mushiki wa nyakwigendera aramubwira ati: “Nyagasani, ubu aranuka kuko uyu ubaye umunsi wa kane.”
40Yezu aramusubiza ati: “Mbese sinakubwiye ko nunyizera uri bwibonere ikuzo ry'Imana?” 41Nuko bavanaho ibuye maze Yezu areba hejuru aravuga ati: “Data, ngushimiye yuko wanyumvise. 42Jyewe nsanzwe nzi ko unyumva iteka, ariko ibyo mbivuze kubera rubanda bankikije kugira ngo bemere ko ari wowe wantumye.” 43Amaze kuvuga atyo arangurura ijwi ahamagara ati: “Lazaro, sohoka!” 44Nuko uwari warapfuye arasohoka, amaguru n'amaboko bihambiriwe n'udutambaro, no mu maso he hapfutswe igitambaro. Yezu arababwira ati: “Nimumuhambure mureke agende.”
Abakuru b'Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu
(Mt 26.1-5; Mk 14.1-2; Lk 22.1-2)
45Benshi mu Bayahudi bari baje gusura Mariya, babonye ibyo Yezu akoze baramwemera. 46Ariko bamwe muri bo basanga Abafarizayi, babatekerereza ibyo Yezu yakoze. 47Nuko abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi bakoranya urukiko rw'ikirenga, baravuga bati: “Tubigenje dute ko uyu muntu agumya gukora ibitangaza byinshi? 48Nitumwihorera agakomeza atyo abantu bose bazamwemera, bitume Abanyaroma baza bigarurire Ingoro y'Imana n'igihugu cyacu.”
49Umwe muri bo witwa Kayifa wari Umutambyi mukuru uwo mwaka arababwira ati: “Burya koko nta cyo muzi! 50Ntimuriyumvisha ko icyababera cyiza ari uko umuntu umwe apfira rubanda, aho gutuma ubwoko bwose burimbuka?” 51Ibyo ntiyabivuze abyihangiye, ahubwo kuko yari Umutambyi mukuru uwo mwaka yahanuye ko Yezu agiye kuzapfira ubwoko bw'Abayahudi, 52kandi si ubwo bwoko bwonyine ahubwo ngo anahurize hamwe abana b'Imana bari hirya no hino ku isi.
53Kuva uwo munsi biyemeza kumwica. 54Ni cyo cyatumye Yezu atongera kugaragara muri bo. Ahubwo yigira mu mujyi witwa Efurayimu uri hafi y'akarere kadatuwe, ahagumana n'abigishwa be.
55Umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi wari wegereje, bityo abantu benshi bajya i Yeruzalemu mbere y'uwo munsi kugira ngo bakore umuhango wo kwihumanura. 56Babuze Yezu abari mu rugo rw'Ingoro y'Imana barabazanya bati: “Murabitekerezaho iki? Mbese ntazaza mu minsi mikuru?” 57Ubwo abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi bakaba bategetse ko hagize uwamenya aho Yezu aherereye, yababwira kugira ngo bamufate.

Currently Selected:

Yohani 11: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy