YouVersion Logo
Search Icon

1 Samweli 1

1
Hana asengera i Shilo
1I Rama y'Abasufu mu misozi y'Abefurayimu, hari hatuye Umwefurayimu witwaga Elikana mwene Yerohamu wa Elihu, wa Tohu wa Sufu. 2Yari afite abagore babiri, Hana na Penina. Penina yari afite abana, naho Hana nta n'umwe yari afite.
3Buri mwaka Elikana yajyaga i Shilo#Shilo: ni ho hari Inzu y'Imana. Reba Yoz 18.1; Abac 18.31. gusenga Uhoraho Nyiringabo, no kumutura ibitambo. Icyo gihe abahungu bombi ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi bari abatambyi b'Uhoraho i Shilo. 4Uko Elikana yaturaga igitambo cy'umusangiro, yahaga Penina na buri mwana umurwi, 5ariko Hana akamuha umugabane w'akarusho kuko yari inkundwakazi, nubwo Uhoraho atari yaramuhaye kubyara. 6Mukeba we Penina yahoraga amukwena kugira ngo amubabaze, kuko Uhoraho yamugize ingumba. 7Buri mwaka uko bajyaga ku Nzu y'Uhoraho, ni ko Penina yamukwenaga, Hana akarira akanga no kurya. 8Umugabo we Elikana akamubaza ati: “Urarizwa n'iki? Ni kuki wanga kurya? Ni iki kikubabaje? Mbese sinkurutira abahungu icumi?”
Hana na Eli
9Umunsi umwe bari i Shilo bamaze gufungura, Hana arahaguruka ajya gusenga. Ubwo umutambyi Eli akaba yicaye ku ntebe ye hafi y'umuryango w'Ingoro#Ingoro: reba Lk 21.5 (ishusho). y'Uhoraho. 10Hana yari afite agahinda kenshi, ararira cyane. 11Nuko ahiga umuhigo agira ati: “Uhoraho Nyiringabo, reba akababaro umuja wawe ndimo. Unyiteho ntuntererane, ahubwo umpe akana k'agahungu. Niyemeje kuzakakwegurira burundu, kandi ntikazigera kogoshwa#ntikazigera kogoshwa: cyari ikimenyetso cy'umunaziri. Reba Ibar 6.1-21..”
12Hana amara umwanya muremure asenga Uhoraho. Eli yaramwitegerezaga 13akabona iminwa inyeganyega, ariko ntagire icyo yumva kuko yasengaga bucece. Nuko Eli agira ngo Hana yasinze, 14ni ko kumubwira ati: “Uzakomeza gusinda kugeza ryari? Waretse inzoga!”
15Hana aramusubiza ati: “Oya nyakubahwa, sinanyoye divayi cyangwa izindi nzoga, ahubwo ndi umugore washavuye nkaba naje kuganyira Uhoraho. 16Ishavu n'agahinda byandenze, ni byo natinze mbwira Uhoraho. Ntumfate nk'umugore w'umupfayongo!”
17Eli aramubwira ati: “Genda amahoro, kandi Imana y'Abisiraheli iguhe icyo wayisabye.”
18Hana na we ati: “Nyakubahwa, ubonye nakugizeho ubutoni!” Nuko Hana aragenda yemera kurya, no mu maso he haracya.
Ivuka rya Samweli
19Bukeye Elikana n'urugo rwe bazinduka bajya kuramya Uhoraho, barangije basubira iwabo i Rama.
Elikana aryamana n'umugore we Hana, maze Uhoraho yumva isengesho rye. 20Hana asama inda, abyara umuhungu amwita Samweli#Samweli: mu giheburayi iryo zina hari aho rijya gusa n'inshinga gusaba. kuko yagiraga ati: “Namusabye Uhoraho.”
21Uwo mwaka Elikana asubira i Shilo hamwe n'urugo rwe, gutura Uhoraho igitambo cya buri mwaka n'icyo guhigura umuhigo. 22Icyakora Hana ntiyajyanye n'umugabo we, aramubwira ati: “Ntegereje ko umwana acuka nkabona kuzamujyana i Shilo, nkamutura Uhoraho akigumirayo burundu.”
23Elikana aramusubiza ati: “Nta cyo bitwaye, nushaka igumire hano kugeza ubwo umwana azacuka. Uhoraho nasohoze ijambo rye.” Nuko Hana aguma imuhira, yonsa umwana we kugeza acutse.
24Amaze kumucutsa, ahita amujyana mu Nzu y'Uhoraho i Shilo nubwo yari akiri muto. Hana n'umugabo we bajyana ikimasa cy'imyaka itatu, n'ibiro icumi by'ifu n'uruhago rw'uruhu#uruhago rw'uruhu: reba Mt 9.17 (ishusho). rwuzuye divayi. 25Nuko batamba cya kimasa, naho umwana bamushyikiriza Eli. 26Hana ni ko kubwira Eli ati: “Nyakubahwa, ndakumenyesha rwose ko ndi wa mugore wari ukuri iruhande, nganyira Uhoraho. 27Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yaramumpaye. 28Nanjye rero mutuye Uhoraho, azibere uw'Uhoraho ubuzima bwe bwose.” Nuko baramya#baramya: cg Eli aramya. Uhoraho.

Currently Selected:

1 Samweli 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy