YouVersion Logo
Search Icon

1 Abamakabe 1

1
Ingoma ya Alegisanderi mukuru
1Alegisanderi#Alegisanderi: uwo mwami w'u Bugereki, mu mwaka wa 336-323 M.K. yigaruriye ibihugu byahoze bitegekwa n'Abaperesi n'Abanyamisiri, n'igice cy'u Buhindi. mwene Filipo w'Umunyamasedoniya, yaturutse mu gihugu cye ateye Dariyusi umwami w'Abaperesi n'Abamedi, aho amariye kumutsinda amusimbura ku ngoma ahereye ku ntara z'u Bugereki. 2Agaba ibitero byinshi, yigarurira imijyi myinshi ikomeye kandi atsemba abami bo muri ako karere. 3Yarakomeje agera iyo gihera, avana iminyago myinshi muri ibyo bihugu. Nuko ku isi yose ntihagira urevura. Ibyo byatumye yikuza maze yinangira umutima, 4aherako agaba igitero gikomeye yigarurira intara n'ibihugu byinshi. Abami baramuyoboka bakajya bamuzanira imisoro.
5Hanyuma Alegisanderi aza gufatwa n'indwara ikomeye, yumva ko agiye gupfa. 6Ahamagaza abagaba b'ingabo b'ibyegera babyirukanye na we, abagabanya igihugu cye mbere y'uko apfa. 7Alegisanderi yapfuye amaze imyaka cumi n'ibiri ku ngoma, 8maze abo bagaba b'ingabo batangira gutegeka, buri wese aho yagabanye. 9Aho Alegisanderi apfiriye, abo bagaba b'ingabo bose bariyimitse bakomeza kuzungurwa n'abana babo imyaka ishira ari myinshi, icyakora bateza ibyago ku isi hose.
Abayahudi bafata umuco w'Abagereki
(2 Mak 4.7-17)
10Muri abo bana babo haza kwaduka uwabarushije bose ubugome, ari we Antiyokusi Epifani#Antiyokusi Epifani: yategetse Siriya hamwe n'ibihugu biyikikije, birimo n'icya Yudeya, kuva mu mwaka wa 175-164 M.K. umuhungu w'Umwami Antiyokusi. Epifani uwo yari yarabaye ingwate i Roma, aza kuba umwami mu mwaka w'ijana na mirongo itatu na karindwi kuva Abagereki bashinze ingoma yabo muri Siriya.
11Muri icyo gihe mu Bisiraheli haduka abantu b'ibyigomeke, bashuka abantu benshi bababwira bati: “Nimucyo tugirane amasezerano n'amahanga adukikije, kuko kuva aho twitandukanyirije na bo, ari bwo twagwiririwe n'ibyago bitagira ingano.” 12Ayo magambo arabanyura. 13Ni bwo benshi muri rubanda bihutiye gusanga umwami, na we abaha uburenganzira bwo gukurikiza imigenzo y'abanyamahanga. 14Nuko biyubakira inzu y'imikino i Yeruzalemu, bakayikoreramo iyo migenzo y'abanyamahanga. 15Bavanyeho ibimenyetso biranga ko bakebwe kandi bihakana Isezerano riziranenge, kugira ngo basābane n'abanyamahanga. Bityo bakora ibidakwiye bagira ngo bīgure.
Umwami Antiyokusi Epifani atera Misiri
16Antiyokusi abonye ko ubutegetsi bwe bumaze gushinga imizi, ashaka no kwigarurira igihugu cya Misiri kugira ngo na cyo agitegeke. 17Nuko agaba igitero gikomeye mu Misiri kirimo amagare y'intambara, inzovu#inzovu: mu bihugu by'iburasirazuba hari ubwoko bw'inzovu borora, ndetse bazikoreshaga mu ntambara. n'amato menshi. 18Antiyokusi arwanya Putolemeyi umwami wa Misiri maze Putolemeyi arahunga, asiga ku rugamba haguye ingabo ze nyinshi. 19Antiyokusi yigarurira imijyi ikomeye y'Abanyamisiri, ahavana n'iminyago itabarika. 20Mu mwaka wa 143#ijana na mirongo ine na gatatu: ni ukuvuga 169 M.K. amaze gutsinda Misiri, azamukana n'ingabo nyinshi cyane atera igihugu cya Isiraheli n'umujyi wa Yeruzalemu.
Umwami Antoyokusi Epifani asahura Ingoro y'Imana
(2 Mak 5.11-21)
21Antiyokusi yinjira mu Ngoro y'Imana afite ubwirasi bukabije, asahura igicaniro cy'izahabu, n'igitereko cy'amatara n'ibyacyo byose, 22n'ameza yari agenewe gushyirwaho imigati imurikwa, n'intango zashyirwagamo amaturo asukwa, n'ibikombe n'amasafuriya by'izahabu, n'umwenda ukingirije icyumba kiziranenge n'amakamba. Yasahuye kandi n'imitako y'izahabu yari itamirije mu ruhande rw'imbere rw'Ingoro, ayitamururaho yose. 23Asahura ifeza n'izahabu n'ibikoresho by'agaciro gakomeye, ajyana n'ibindi byiza yashoboye kubona. 24Antiyokusi yamaze gusahura ibyo bintu byose asubira mu gihugu cye. Yasize yishe abantu benshi, avuze n'amagambo y'ubwirasi bukabije. 25Nuko haba icyunamo mu gihugu cyose cya Isiraheli.
26Abatware n'abakuru b'Abayahudi baraganya,
abasore n'inkumi bacika intege,
abagore ntibongera kwita ku buranga bwabo.
27Umukwe atangira kuganya,
umugeni mu cyumba ajya mu cyunamo.
28Isi ihinda umushyitsi kubera ibyago by'Abisiraheli,
abaturage bose bakorwa n'ikimwaro.
Abanyasiriya bubaka ikigo ntamenwa i Yeruzalemu
(2 Mak 5.24-26)
29Hashize imyaka ibiri umwami yohereza mu mijyi y'u Buyuda umukuru w'abasoresha, agera i Yeruzalemu n'ingabo nyinshi. 30Ahageze abeshya abaturage abizeza amahoro, maze na bo bamugirira icyizere. Hanyuma agwa gitumo umurwa wabo, awuteza ibyago bikomeye kandi yica Abisiraheli batagira ingano. 31Nuko asahura umurwa arawutwika, asenya amazu yawo n'inkuta zawo. 32Uwo mukuru w'abasoresha n'ingabo ze bajyana abagore n'abana ari imbohe, banyaga n'amatungo yabo.
33Abo bantu bongera kubaka umurwa wa Dawidi, bawukikiza inkuta zikomeye n'iminara, uba ikigo ntamenwa#ikigo ntamenwa: cyari ahateganye n'Ingoro y'Imana. Icyo kigo kivugwa henshi muri iki gitabo (1 Mak 3.45; 4.2,42; 6.18,24). cyabo. 34Bagishyiramo abantu b'abagizi ba nabi kandi b'ibyigomeke, baba ari bo bahakomera. 35Bahabika intwaro kandi bahahunika ibyokurya, bahabika n'iminyago basahuye i Yeruzalemu, maze habera Abisiraheli umutego ukomeye.
36Icyo kigo kibera Ingoro y'Imana imbogamizi,
bituma Abisiraheli bahora ku nkeke.
37Bamennye amaraso y'inzirakarengane mu mpande zose z'Ingoro,
bahumanyije Icyumba kizira inenge.
38Batuma abatuye Yeruzalemu bahunga,
umujyi wigarurirwa n'abanyamahanga,
abawuvukiyemo ubabera ishyanga,
abaturage bawo barawuhunga.
39Ingoro yawo yarasenywe ihinduka itongo,
iminsi mikuru yawo yahindutse icyunamo,
amasabato yawo ntiyubahirijwe,
icyubahiro cyawo cyahindutse urw'amenyo.
40Aho ikuzo ryawo ryageze ni ho ikimwaro cyagarukiye,
ubuhangange bwawo bwahindutse icyunamo.
Antiyokusi Epifani akuraho idini y'Abayahudi
(2 Mak 6.1-11)
41Bukeye Umwami Antiyokusi ategeka ko abatuye igihugu cye cyose bibumbira mu muryango umwe, 42kandi buri wese akareka imigenzo ye. Amahanga yose yubahiriza amabwiriza ye. 43Benshi mu Bisiraheli na bo bakira neza idini ye, batura ibitambo ibigirwamana kandi ntibubahiriza isabato.
44Umwami yohereza intumwa zijyana amabaruwa i Yeruzalemu no mu yindi mijyi y'u Buyuda, abategeka gukurikiza imigenzo itari isanzwe mu gihugu cyabo. 45Yabujije Abayahudi gutambira mu Ngoro ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibindi bitambo ibyo ari byo byose n'amaturo asukwa. Yabategetse kandi kutubahiriza isabato n'iminsi mikuru, 46guhumanya Ingoro n'ibikoresho biziranenge. 47Yabategetse kubaka intambiro n'indaro n'ingoro z'ibigirwamana, gutamba ingurube n'andi matungo ahumanye ho ibitambo, 48kureka gukeba abahungu babo no kwiyandarika biroha mu bihumanya n'ibizira byose. 49Umwami yashatse ko bibagirwa Amategeko no kureka imigenzo yabo yose. 50Bityo umuntu wese udakurikije amabwiriza y'umwami yagombaga kwicwa.
51Umwami amaze kohereza ayo mabwiriza mu gihugu cye cyose, ashyiraho abantu bo kugenzura abaturage, ategeka n'abatuye mu Buyuda gutambira ibitambo muri buri mujyi. 52Benshi mu Bayahudi bemeye kwica Amategeko ya Musa, bumvira abo bagenzuzi maze igihugu bagiteza ibyago. 53Ibyo byatumye Abisiraheli b'indahemuka bashya ubwoba, basigara bihishahisha ahantu hose babonye ubuhungiro.
54Mu mwaka wa 145,#145: ni ukuvuga 165 M.K. ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa Kisilevu,#Kisilevu: ukurikije kalendari y'Abayahudi, ni mu mpera z'Ukuboza k'umwaka wa 167 M.K. umwami yubaka “Igiterashozi kirimbuzi#igiterashozi kirimbuzi: cyari urutambiro rweguriwe ikigirwamana Zewu cy'Abagereki. Reba Dan 9.27; 11.31; 12.11; Mt 24.15.” mu mwanya w'urutambiro rwo mu Ngoro y'Imana, yubaka n'intambiro mu yindi mijyi y'u Buyuda. 55Boserezaga imibavu ku miryango y'amazu no ku bibuga, 56naho ibitabo by'Amategeko babonaga barabishwanyaguzaga bakabitwika. 57Umuntu wese bafatanye Ibyanditswe biziranege cyangwa babonye akurikiza Amategeko ya Musa, bamuciraga urwo gupfa hakurikijwe iteka ry'umwami. 58Buri kwezi abayoboke b'umwami bari bafite ububasha bwo kugenza batyo, Abisiraheli babaga bakurikije Amategeko ya Musa bafatirwaga muri buri mujyi. 59Ku itariki ya makumyabiri n'eshanu za buri kwezi, batambiraga ibitambo ku rutambiro rwubatswe aho urw'ibitambo bikongorwa n'umuriro rwahoze mu Ngoro. 60Abagore babaga barakebesheje abahungu babo baricwaga hakurikijwe iteka ry'umwami, 61impinja zabo zibaziritse ku ijosi. Babicanaga na bene wabo, hamwe n'abakebye izo mpinja.
62Nyamara Abisiraheli benshi bakomeza kuba intwari, banga kurya ibintu byahumanye. 63Aho kubirya cyangwa kwica Isezerano Imana yagiranye na bo biyemeje gupfa, koko kandi baricwa. 64Nuko muri iyo minsi, uburakari bw'Imana burushaho kugurumanira Abisiraheli.

Currently Selected:

1 Abamakabe 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy