Zaburi 53:2-4
Zaburi 53:2-4 BYSB
Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Bononekaye bakiraniwe ibyo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza. Imana yarebye abantu iri mu ijuru, Kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana. Bose basubiye inyuma, Bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n'umwe.