Zaburi 14:1-3
Zaburi 14:1-3 BYSB
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza. Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru, Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge, Bashaka Imana. Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n'umwe.