YouVersion Logo
Search Icon

Nehemiya 1

1
Nehemiya yumva inkuru z'ibyago by'ab'i Yerusalemu
1Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya.
Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani, 2Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n'abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z'Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n'inkuru z'i Yerusalemu. 3Barambwira bati “Abari batāgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cy'u Buyuda bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z'i Yerusalemu zarasenyutse n'amarembo yaho yarahiye.”
Gusenga kwa Nehemiya
4Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y'Imana nyir'ijuru nti
5“Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir'ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n'imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo, 6none tegera ugutwi kwawe kumve n'amaso yawe arebe, wumve gusenga umugaragu wawe nsengera imbere yawe muri iyi minsi ku manywa na nijoro nsabira abagaragu bawe b'Abisirayeli, nātura ibyaha Abisirayeli twagukoreye. Ni koko jyewe n'inzu ya data twaragucumuye. 7Twagukiraniweho cyane kandi ntitwitondeye amategeko yawe n'ibyategetswe n'amateka yawe, ibyo wategetse umugaragu wawe Mose. 8#Lewi 26.33 Ndakwinginze, ibuka ijambo wategetse umugaragu wawe Mose uti ‘Nimucumura nzabatataniriza mu mahanga’, 9#Guteg 30.1-5 kandi uti ‘Ariko nimungarukira mukitondera amategeko yanjye mukayasohoza, nubwo abirukanywe banyu bazaba ku mpera y'isi, nzabakurayo mbateranye mbazane aho nitoranirije nkahatuza izina ryanjye.’
10“Abo ni bo bagaragu bawe n'abantu, wacunguje ububasha bwawe bwinshi n'amaboko yawe akomeye. 11Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga k'umugaragu wawe n'ukw'abagaragu bawe bishimira kubaha izina ryawe, none uhe umugaragu wawe umugisha, umuhe no kugirirwa imbabazi n'uyu mugabo.”
Kandi ubwo nari umuziritsi wa vino y'umwami.

Currently Selected:

Nehemiya 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy