YouVersion Logo
Search Icon

Luka 3

3
Yohana Umubatiza atangira kwigisha no kubatiza
1Nuko mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yari umutegeka w'i Yudaya, na Herode ari umwami w'i Galilaya, na Filipo mwene se ari umwami wa Ituraya n'uw'igihugu cy'i Tirakoniti, na Lusaniya ari umwami wa Abilene, 2Ana na Kayafa ari abatambyi bakuru, ni bwo ijambo ry'Imana ryageze kuri Yohana mwene Zakariya ari mu butayu. 3Ajya mu gihugu cyose giteganye na Yorodani, abwiriza abantu iby'umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha, 4#Yes 40.3-5 nk'uko byanditswe mu gitabo cy'amagambo y'umuhanuzi Yesaya ngo
“Ijwi ry'urangururira mu butayu ati
‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,
Mugorore inzira ze.
5Igikombe cyose kizuzuzwa,
N'umusozi wose n'agasozi bizaringanizwa,
N'ibigoramye bizagororoka,
N'inzira zidaharuwe zizaharurwa.
6Abantu bose bazabona agakiza k'Imana.’ ”
Yohana ahugura abashaka kwihana
7 # Mat 12.34; 23.33 Nuko abwira iteraniro ry'abantu benshi bari baje kubatizwa na we ati “Mwa bana b'incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera? 8#Yoh 8.33 Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufite Aburahamu akaba ari we sogokuruza!’ Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye. 9#Mat 7.19 N'ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by'ibiti, igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa kikajugunywa mu muriro.”
10Abantu baramubaza bati “None se tugire dute?”
11Arabasubiza ati “Ufite imyenda ibiri umwe awuhe utawufite, n'ufite ibyokurya nagire atyo na we.”
12 # Luka 7.29 N'abakoresha b'ikoro na bo baje ngo babatizwe baramubaza bati “Mwigisha, tugire dute?”
13Arabasubiza ati “Ntimukake abantu ibiruta ibyo mwategetswe.”
14N'abasirikare na bo baramubaza bati “Natwe tugire dute?”
Arabasubiza ati “Ntimukagire umuntu muhongesha cyangwa ngo mumurege ibinyoma, kandi ibihembo byanyu bibanyure.”
Yohana abwira abantu ibya Yesu
15Nuko abo bantu bagira amatsiko, bose bibwira yuko ahari none Yohana yaba ari we Kristo. 16Nuko Yohana abasubiza bose ati “Ni koko jyeweho ndababatirisha amazi ariko hazaza undusha ubushobozi, ndetse ntibikwiriye ko napfundura udushumi tw'inkweto ze. Uwo ni we uzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro. 17Intara ye iri mu kuboko kwe, kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ayahunike mu kigega cye naho umurama azawucanisha umuriro utazima.”
18Akomeza kubwiriza abantu ubutumwa bwiza, kandi abahuguza byinshi. 19#Mat 14.3-4; Mar 6.17-18 Ariko muri icyo gihe, Umwami Herode acyashywe na Yohana ku bwa Herodiya muka mwene se, no ku bw'ibindi bibi yari yarakoze, 20kuri ibyo byose yongeraho iki: afata Yohana amushyira mu nzu y'imbohe.
Yesu abatizwa
(Mat 3.13-17; Mar 1.9-11)
21Nuko abantu bose babatijwe, na Yesu amaze kubatizwa, agisenga ijuru rirakinguka, 22#Itang 22.2; Zab 2.7; Yes 42.1; Mat 3.17; Mar 1.11; Luka 9.35 Umwuka Wera aramumanukira afite ishusho y'umubiri usa n'inuma, ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda nkakwishimira.”
Amazina ya ba sekuruza wa Yesu
(Mat 1.1-17)
23Ubwo Yesu yatangiraga kwigisha yari amaze imyaka nka mirongo itatu avutse, abantu bibwiraga ko ari we mwene Yosefu, mwene Heli; 24mwene Matati, mwene Lewi, mwene Meluki, mwene Yanayi, mwene Yosefu; 25mwene Matatiya, mwene Amosi, mwene Nahumu, mwene Esili, mwene Nagayi; 26mwene Māti, mwene Matatiya, mwene Semeyini, mwene Yoseki, mwene Yoda; 27mwene Yohanani, mwene Resa, mwene Zerubabeli, mwene Sheyalutiyeli, mwene Neri; 28mwene Meluki, mwene Adi, mwene Kosamu, mwene Elumadamu, mwene Eri; 29mwene Yesu, mwene Eliyezeri, mwene Yorimu, mwene Matati, mwene Lewi; 30mwene Simiyoni, mwene Yuda, mwene Yosefu, mwene Yonamu, mwene Eliyakimu; 31mwene Meleya, mwene Mena, mwene Matata, mwene Natani, mwene Dawidi; 32mwene Yesayi, mwene Obedi, mwene Bowazi, mwene Salumoni, mwene Nahashoni; 33mwene Aminadabu, mwene Aruni, mwene Hesironi, mwene Perēsi, mwene Yuda; 34mwene Yakobo, mwene Isaka, mwene Aburahamu, mwene Tera, mwene Nahori; 35mwene Serugi, mwene Rewu, mwene Pelegi, mwene Heberi, mwene Shela; 36mwene Kenani, mwene Arupakisadi, mwene Shemu, mwene Nowa, mwene Lameki; 37mwene Metusela, mwene Henoki, mwene Yeredi, mwene Mahalalēli, mwene Kenani; 38mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, w'Imana.

Currently Selected:

Luka 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy