YouVersion Logo
Search Icon

Luka 21

21
Umupfakazi wari umukene
(Mar 12.41-44)
1Nuko yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y'amaturo. 2Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri. 3Arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby'abandi bose, 4kuko bose batuye amaturo y'ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.”
Kurimbuka kwa Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu
(Mat 24.1-14; Mar 13.1-13)
5Nuko bamwe bavuga iby'urusengero, uko rwarimbishijwe n'amabuye meza n'amaturo. Arababwira ati 6“Ibyo mureba ibi, mu minsi izaza ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”
7Baramubaza bati “Mwigisha, ibyo bizabaho ryari? N'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohorezwamo cyegereje ni ikihe?”
8Arabasubiza ati “Mwirinde batabayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiri bugufi’, ariko ntimuzabakurikire. 9Ariko nimwumva intambara n'imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya.”
10Arongera arababwira ati “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami butere ubundi bwami. 11Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n'ibyorezo by'indwara. Hazabaho n'ibitera ubwoba, n'ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru. 12Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y'imbohe, babashyīre abami n'abategeka babahora izina ryanjye, 13ibyo bizababeraho kugira ngo mube abahamya. 14#Luka 12.11-12 Nuko mumaramaze mu mitima yanyu, yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera, 15kuko nzabaha ururimi n'ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda. 16Ariko muzagambanirwa n'ababyeyi banyu, ndetse n'abavandimwe na bene wanyu n'incuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe. 17Muzangwa na bose babahora izina ryanjye, 18ariko ntimuzapfūka agasatsi na kamwe ku mitwe yanyu. 19Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu.
Kurimbuka kwa Yerusalemu
(Mat 24.15-34; Mar 13.14-31)
20“Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n'ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. 21Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n'abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n'abazaba bari imusozi ntibazayijyemo, 22#Hos 9.7 kuko iyo minsi izaba ari iyo guhoreramo ngo ibyanditswe byose bisohore. 23Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano, kuko hazaba kubabara kwinshi mu gihugu, kandi umujinya uzaba uri kuri ubu bwoko. 24Bamwe bazicwa n'inkota, abandi bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa n'abanyamahanga, kugeza ubwo ibihe by'abanyamahanga bizashirira.
25 # Yes 13.10; Ezek 32.7; Yow 3.4; Ibyah 6.12-13 “Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n'umuraba bihōrera. 26Abantu bazagushwa igihumura n'ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. 27#Dan 7.13; Ibyah 1.7 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n'ubwiza bwinshi. 28Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”
29Kandi abacira umugani ati “Nimwitegereze umutini n'ibindi biti byose. 30Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenya ubwanyu ko igihe cy'impeshyi kiri bugufi. 31Nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw'Imana buri hafi.
32“Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashira na hato, kugeza aho byose bizasohorera. 33Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
34“Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n'ivutu no gusinda n'amaganya y'iyi si, uwo munsi ukazabatungura, 35kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk'umutego. 36Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu.”
37 # Luka 19.47 Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musozi witwa Elayono. 38Abantu bose bakazinduka mu gitondo, bakajya aho ari mu rusengero kumwumva.

Currently Selected:

Luka 21: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy