YouVersion Logo
Search Icon

Abalewi 1

1
Ibitambo byoswa
1Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry'ibonaniro ati 2“Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi.
3“Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, kugira ngo yemerwe ari imbere y'Uwiteka.#kugira . . . Uwiteka: cyangwa, imbere y'Uwiteka, kugira ngo yemerwe. 4Kandi arambike ikiganza mu ruhanga rw'icyo gitambo cyo koswa, ni ho kizemererwa kumubera impongano. 5Abīkīre icyo kimasa imbere y'Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamurike amaraso yacyo, bayamishe impande zose z'igicaniro cyo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. 6Abage icyo gitambo cyo koswa, agicoce. 7Bene Aroni umutambyi bashyire umuriro kuri icyo gicaniro bawugerekeho inkwi, 8bene Aroni abatambyi bashyire igihanga n'urugimbu n'ibice bindi ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo, 9ariko amara n'ibinyita abyoze, maze umutambyi abyosereze byose ku gicaniro, bibe igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
10“Kandi natamba igitambo cyo koswa cyo mu mukumbi, intama cyangwa ihene, atambe isekurume idafite inenge. 11Ayibīkīrire mu ruhande rw'ikasikazi rw'igicaniro imbere y'Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yayo impande zose z'igicaniro. 12Ayicocemo ibice, birimo igihanga n'urugimbu, umutambyi abishyire ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo. 13Ariko amara n'ibinyita abyoze, maze umutambyi abitambe, byose abyosereze ku gicaniro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
14“Kandi natambira Uwiteka igitambo cyo koswa kitagabanije cy'inyoni, atambe intungura cyangwa ibyana by'inuma. 15Umutambyi akizane ku gicaniro, anosheshe agahanga urwara akosereze ku gicaniro, amaraso yacyo agikandwemo avire ku rubavu rw'igicaniro, 16agikureho agatorero n'amoya yacyo, abijugunye iruhande rw'iburasirazuba rw'igicaniro, aho ivu riyorerwa. 17Agitanyurane n'amababa, ariko ye kuyarekanya, umutambyi acyosereze ku gicaniro ku nkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

Currently Selected:

Abalewi 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy