Yohana 8:3-10
Yohana 8:3-10 BYSB
Abanditsi n'Abafarisayo bamuzanira umugore bafashe asambana, bamuta hagati. Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana, kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga ngo iki?” Ibyo babivugiye kumugerageza ngo babone uburyo bamurega. Ariko Yesu arunama yandikisha urutoki hasi. Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye.” Yongera kunama yandika hasi. Na bo ngo babibone batyo ibyaha byabo birabarega, basohoka urusorongo uhereye ku basaza ukageza ku uheruka, hasigara Yesu wenyine na wa mugore wari uhagaze hagati. Yesu arunamuka aramubaza ati “Wa mugore we, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?”