YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 1

1
Yesaya ahana Abayuda ubugome
1 # 2 Abami 15.1-7; 15.32—16.20; 18.1—20.21; 2 Ngoma Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'Abayuda, ibyo yerekwaga ku Buyuda no ku b'i Yerusalemu ni ibi: 26.1—32.33
2Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje abana ndabarera ariko barangomera. 3Inka imenya nyirayo, n'indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho.”
4Dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw'inkozi z'ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubira inyuma. 5Ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome? Umutwe wose urarwaye, umutima wose urarabye, 6uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n'imibyimba n'ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n'ubwo byabobejwe n'amavuta.
7Igihugu cyanyu ni amatongo, imidugudu yanyu yarahiye, abanyamahanga barabaryana imyaka yanyu. Igihugu kibaye amatongo nk'igishenywe n'abanyamahanga koko. 8Umukobwa w'i Siyoni asigaye ameze nk'ingando yo mu nzabibu, ameze nk'indaro yo mu murima w'imyungu, ameze nk'umudugudu ugoswe n'ingabo. 9#Itang 19.24; Rom 9.29 Iyaba Uwiteka Nyiringabo atadushigarije igice gito cyane cy'abantu barokotse, tuba twarabaye nk'i Sodomu tukamera nk'i Gomora.
10Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa batware b'i Sodomu mwe, mutege amatwi mwumve amategeko y'Imana yacu, mwa bantu b'i Gomora. 11#Amosi 5.21-22 “Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?” Ni ko Uwiteka abaza. “Mpaze ibitambo by'amasekurume y'intama byoswa n'urugimbu rw'amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y'inka n'ay'abana b'intama cyangwa ay'amasekurume y'ihene. 12Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo? 13Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z'amezi n'amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho. 14Imboneko z'amezi n'iminsi mikuru byanyu mwategetswe umutima wanjye urabyanga, birananiye ndushye kubyihanganira. 15Nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso.
Abahugurira guhindukirira Uwiteka ngo bababarirwe
16“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi. 17Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.
18“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera. 19Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu. 20Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze.
21Dore ye, umurwa wiringirwaga uhindutse maraya, ahuzuraga imanza zitabera hakababwamo no gukiranuka, none hasigaye ari ah'abicanyi. 22Ifeza zawe zihindutse inkamba, vino zawe zibaye umufungure. 23Abatware bawe ni abagome n'incuti z'abajura, umuntu wese muri bo akunda kugurirwa kandi akurikira impongano, ntibacira impfubyi imanza kandi imanza z'abapfakazi ntizibageraho.
24Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Umunyambaraga wa Isirayeli avuga ati “Yewe, nziruhutsa ntuye abanzi banjye kandi n'ababisha banjye nzabahōra. 25Nzagushyiraho ukuboko ngukuremo rwose inkamba zawe, nkumaremo icyuma cy'ibati. 26Nzagarura abacamanza bawe n'abajyanama bawe nk'ubwa mbere, hanyuma uzitwa umudugudu ukiranuka, umurwa wiringirwa.”
27I Siyoni hazacungurwa n'imanza zitabera, kandi abahindutse bo muri yo bazakizwa no gukiranuka. 28Ariko abacumura n'abanyabyaha bazarimburanwa, n'abimūra Uwiteka bazatsembwa.
29Muzakorwa n'isoni z'imirinzi mwifuje, kandi muzamwazwa n'amasambu mwatoranije, 30kuko muzamera nk'igiti cy'umwela cy'ibibabi birabye, cyangwa nk'isambu itagira amazi. 31Umunyambaraga azamera nk'ubutumba kandi umurimo we uzamera nk'igishashi, bizahira hamwe kandi nta wuzabizimya.

Currently Selected:

Yesaya 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy