YouVersion Logo
Search Icon

Abeheburayo 1

1
Icyubahiro Yesu arusha abamarayika
1Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k'abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, 2naho muri iyi minsi y'imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k'Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.#isi: cyangwa, ibihe. 3Uwo kuko ari ukurabagirana k'ubwiza bwayo n'ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry'imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw'Ikomeye cyane yo mu ijuru.
4Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk'uko n'izina yarazwe riruta ayabo. 5#Zab 2.7; 2 Sam 7.14; 1 Ngoma 17.13 Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti
“Uri Umwana wanjye,
Uyu munsi ndakubyaye”?
Cyangwa ngo ivuge iti
“Nzaba Se,
Na we azaba Umwana wanjye”?
6 # Guteg 32.43 Kandi ubwo izongera kuzana#izongera kuzana: cyangwa, ubwo yazanaga. impfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b'Imana bose bamuramye.”
7 # Zab 104.4 Iby'abamarayika yarabivuze iti
“Ihindura abamarayika bayo imiyaga,
N'abagaragu bayo ibahindura ibirimi by'umuriro.”
8 # Zab 45.7-8 Ariko iby'Umwana wayo byo yarabyeruye iti
“Intebe yawe Mana, ni iy'iteka ryose,
Inkoni y'ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.
9Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome,
Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,
Igusīga amavuta yo kwishima,
Ikakurutisha bagenzi bawe.”
10 # Zab 102.26-28 Yongera kuvuga iby'Umwana wayo iti
“Uwiteka, mbere na mbere,
Ni wowe washyizeho urufatiro rw'isi,
N'ijuru na ryo ni umurimo w'intoki zawe.
11Ibyo bizashiraho ariko wowe ho uzahoraho,
Ibyo byose bizasāza nk'umwenda,
12Kandi uzabizinga nk'umwitero,
Bihindurwe ukundi.
Ariko wowe ho uri uko wahoze,
Imyaka y'ubugingo bwawe ntizagira iherezo.”
13 # Zab 110.1 Ariko ni nde wo mu bamarayika yigeze kubwira iti
“Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe”?
14Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?

Currently Selected:

Abeheburayo 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy