YouVersion Logo
Search Icon

Kuva 1

1
Abisirayeli bagwirira muri Egiputa
1 # Itang 46.8-27 Aya ni yo mazina y'abana ba Isirayeli bagiye muri Egiputa bajyanye na Yakobo, umuntu wese ajyana abo mu rugo rwe: 2Rubeni na Simiyoni na Lewi na Yuda, 3na Isakari na Zebuluni na Benyamini, 4na Dani na Nafutali na Gadi na Asheri. 5Abantu bose bakomotse mu rukiryi rwa Yakobo bari mirongo irindwi, Yosefu yari asanzwe ari muri Egiputa. 6Yosefu apfana na bene se bose, n'ab'icyo gihe bose. 7#Ibyak 7.17 Abisirayeli barororoka, barabyara cyane baragwira, barakomera cyane, buzura icyo gihugu.
Umwami wa Egiputa atinya Abisirayeli, abagira imbata
8 # Ibyak 7.18 Muri Egiputa hima undi mwami utigeze kumenya Yosefu. 9Abwira abantu be ati “Dore Abisirayeli bahindutse ubwoko buturuta ubwinshi, buturusha n'amaboko. 10#Ibyak 7.19 Nimuze tubashakire ubwenge be kugwira, bikazatuma bafatanya n'ababisha bacu, habaho intambara bakaturwanya, bakava mu gihugu cyacu.” 11Ni cyo cyatumye babaha abo kubatwara ku buretwa, ngo babababarishe imirimo iruhije. Bubakira Farawo imidugudu yo guhunikamo, Pitomu na Rāmesesi. 12Ariko uko barushagaho kubababaza, na bo ni ko barushagaho kugwira no gukwira. Abanyegiputa banga Abisirayeli urunuka. 13Abanyegiputa bakoresha Abisirayeli agahato, 14bababarisha ubugingo bwabo uburetwa bw'agahato, uburetwa bw'urwondo n'amatafari n'ubundi bwose bwo mu gasozi, uburetwa bwose babahatishaga.
Ababyaza bategekwa guhotora abahungu bavuka
15Hariho ababyaza b'Abaheburayokazi umwe yitwa Shifura, undi yitwa Puwa. Umwami wa Egiputa arababwira ati 16“Nimubyaza Abaheburayokazi mukabona bicaye ku ntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye mumuhotora, ariko naba umukobwa abeho.” 17Maze abo babyaza bubaha Imana, ntibakora ibyo bategetswe n'umwami wa Egiputa, ahubwo bareka abahungu babaho. 18Umwami wa Egiputa ahamagaza abo babyaza, arababaza ati “Ni iki cyatumye mukora mutyo, mukareka abahungu bakabaho?”
19Ababyaza basubiza Farawo bati “Ni uko Abaheburayokazi batamera nk'Abanyegiputakazi, kuko ari abanyambaraga, bakabyara umubyaza atarabageraho.” 20Imana igirira neza abo babyaza, ubwo bwoko buragwira, burakomera cyane. 21Kandi kuko abo babyaza bubashye Imana, ibaha urubyaro, baba imiryango. 22#Ibyak 7.19 Farawo ategeka abantu be bose ati “Umuhungu uzajya avuka wese mujye mumujugunya mu ruzi, umukobwa uzavuka wese mujye mumureka abeho.”

Currently Selected:

Kuva 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy