YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 1

1
Ibintu byose nta kamaro
1Amagambo y'Umubwiriza mwene Dawidi, umwami utuye i Yerusalemu.
2Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!” 3Ibyo umuntu agokera byose akiri mu isi bimumarira iki? 4Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka. 5Izuba na ryo rirarasa rikarenga, rikihutira gusubira aho rirasira. 6Umuyaga uhuha werekeye ikusi ugahindukirira ikasikazi uhora unyuranamo mu rugendo rwawo, kandi ugaruka kuzenguruka mu nzira zawo. 7Inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura. 8Ibintu byose bifite umuruho mwinshi utavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n'amatwi ntarambirwa kumva. 9Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y'ijuru. 10Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu. 11Ibya mbere ntibicyibukwa, n'ibizaza hanyuma na byo abazakurikiraho ntibazabyibuka.
Ubwenge na bwo nta kamaro
12Jyewe Umubwiriza, nari umwami wa Isirayeli i Yerusalemu. 13Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge, kugira ngo menye iby'ibintu byose bikorerwa munsi y'ijuru, n'umuruho mubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe.
14Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y'ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. 15Ibigoramye ntibigororwa, kandi ibyabuze ntibibarika.
16 # 1 Abami 5.9-11 Nibwiye mu mutima wanjye ndavuga nti “Dore niyunguye ubwenge bwinshi kurusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Ni ukuri umutima wanjye wabonye ubwenge bwinshi no kumenya.” 17Nakomeje umutima wanjye kumenya ubwenge no kumenya iby'ubusazi n'ubupfapfa, menya yuko na byo ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, 18kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n'umubabaro.

Currently Selected:

Umubwiriza 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy