YouVersion Logo
Search Icon

Luka 24

24
Kuzuka kwa Yesu
(Mat 28.1-16; Mar 16.1-8; Yoh 20.1-10)
1Ku wa mbere w'iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije. 2Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro, 3binjiramo ntibasangamo intumbi y'Umwami Yesu. 4Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana. 5Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye? 6#Mat 16.21; 17.22-23; 20.18-19; Mar 8.31; 9.31; 10.33-34 Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati 7‘Umwana w'umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n'amaboko y'abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”
8Bibuka amagambo ye. 9Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n'umwe n'abandi bose. 10Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n'abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye. 11Ariko ayo magambo ababera nk'impuha ntibayemera. 12Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda y'ibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa n'ibyabaye.
Yesu yiyereka abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi
13Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)#sitadiyo mirongo itandatu ni urugendo rw'amasaha abiri n'igice. 14Nuko baganira ibyabaye byose. 15Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo, 16Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya. 17Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?”
Bahagarara bagaragaje umubabaro. 18Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b'i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”
19Arababaza ati “Ni ibiki?”
Bati “Ni ibya Yesu w'i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n'ibyo yavugaga imbere y'Imana n'imbere y'abantu bose, 20kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n'abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba, 21kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye. 22None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro 23ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n'abamarayika, bakababwira ko ari muzima. 24Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”
25Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose. 26None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?” 27Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.
28Bageze bugufi bw'ikirorero bajyagamo, agira nk'ushaka kugicaho. 29Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo. 30Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha. 31Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona. 32Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”
33Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n'umwe bateranye hamwe n'abandi, 34bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”
35Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n'uburyo bamumenyeshejwe n'uko amanyaguye umutsima.
Yesu yiyereka abigishwa be
(Mat 28.16-20; Mar 16.14-18; Yoh 20.19-23; Ibyak 1.6-8)
36Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”
37Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye. 38Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu? 39Nimurebe ibiganza byanjye n'ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n'amagufwa nk'ibyo mundebana.”
40Avuze ibyo abereka ibiganza bye n'ibirenge bye. 41Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?” 42Bamuha igice cy'ifi yokeje, 43aracyākira akirīra imbere yabo.
Yesu asezera ku bigishwa be
44Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”
45Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n'ibyanditswe, 46ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, 47kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu. 48Ni mwe bagabo b'ibyo. 49#Ibyak 1.4 Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”
Yesu ajya mu ijuru
(Mar 16.19-20; Ibyak 1.9-11)
50 # Ibyak 1.9-11 Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha. 51Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru. 52Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi, 53baguma mu rusengero iteka bashima Imana.

Currently Selected:

Luka 24: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy