YouVersion Logo
Search Icon

Luka 18

18
Umugani w'umucamanza n'umupfakazi wamutitirije
1Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati 2“Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu. 3Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’ 4Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu, 5ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’ ”
6Nuko Umwami Yesu arabaza ati “Ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze? 7Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana? 8Ndababwira yuko izazirengera vuba. Ariko Umwana w'umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?”
Umugani w'Umufarisayo n'umukoresha w'ikoro
9Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose. 10Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w'ikoro.
11“Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi, cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro. 12Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’
13“Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ 14#Mat 23.12; Luka 14.11 Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”
Yesu yakira abana bato
(Mat 19.13-15; Mar 10.13-16)
15Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabacyaha. 16Maze Yesu arabahamagara ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw'Imana ari ubwabo. 17Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”
Umutware ananirwa kwinjira mu bwami bw'Imana
(Mat 19.16-30; Mar 10.17-31)
18Umutware aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”
19Yesu na we aramusubiza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni Imana. 20#Kuva 20.12-16; Guteg 5.16-20 Uzi amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ”
21Aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”
22Yesu abyumvise aramubwira ati “Noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” 23Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane.
24Yesu amwitegereje aramubwira ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw'Imana! 25Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw'Imana.”
26Ababyumvise bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?”
27Arabasubiza ati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.”
28Petero aramubwira ati “Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira.”
29Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwa umugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw'ubwami bw'Imana, 30utazongerwa ibirutaho cyane muri iki gihe, no mu gihe kizaza agahabwa ubugingo buhoraho.”
Yesu avuga iby'urupfu rwe
(Mat 20.17-19; Mar 10.31-34)
31Yesu yihererana n'abo cumi na babiri arababwira ati “Dore turazamuka tujye i Yerusalemu, kandi ibyanditswe n'abahanuzi byose bizasohora ku Mwana w'umuntu. 32Azagambanirwa mu bapagani, azashinyagurirwa, bazamukoza isoni bamucire amacandwe, 33kandi nibamara kumukubita imikoba bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka.”
34Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe.
Yesu ahumura impumyi
(Mat 20.29-34; Mar 10.46-52)
35Nuko yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw'inzira isabiriza, 36yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo.
37Barayibwira bati “Ni Yesu w'i Nazareti uhita.”
38Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”
39Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutaka iti “Mwene Dawidi, mbabarira.”
40Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati 41“Urashaka ko nkugirira nte?”
Iti “Databuja, ndashaka guhumuka.”
42Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”
43Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana.

Currently Selected:

Luka 18: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy