YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 15

15
Yesu acira abigishwa umugani w'umuzabibu n'amashami yawo
1“Ndi umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. 2Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. 3None mumaze kwezwa n'ijambo nababwiye. 4Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.
5“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite. 6Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk'ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya. 7Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. 8Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.
9“Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. 10Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.
11“Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n'umunezero wanyu ube wuzuye. 12#Yoh 13.34; 15.17; 1 Yoh 3.23; 2 Yoh 5 Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze. 13Nta wufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze. 14Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. 15Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. 16Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe. 17Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane.
Uko ab'isi banga Yesu kandi bakanga n'abe
18“Ab'isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga. 19Iyo muba ab'isi, ab'isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab'isi, ahubwo nabatoranyije mu b'isi, ni cyo gituma ab'isi babanga. 20#Mat 10.24; Luka 6.40; Yoh 13.16 Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n'iryanyu na ryo bazaryitondera. 21Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we. 22Iyaba ntaje ngo mvugane na bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo. 23Unyanga aba yanze na Data. 24Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n'undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data. 25#Zab 35.19; 69.5 Ariko byabaye bityo kugira ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo ‘Banyangiye ubusa.’
26“Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya. 27Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.

Currently Selected:

Yohana 15: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy