YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 38

38
Yuda abyara Perēsi kuri Tamari, umukazana we
1Muri iyo minsi Yuda ava muri bene se, aramanuka, acumbika ku Munyadulamu witwaga Hira. 2Yuda abonayo umukobwa wa Shuwa Umunyakanāni, aramujyana aramurongora. 3Asama inda abyara umuhungu, amwita Eri. 4Yongera gusama indi nda ayibyaramo umuhungu, amwita Onani. 5Yongera kubyara undi muhungu amwita Shela, Yuda ubwo yamubyaraga yari i Kezibu.
6Yuda asabira impfura ye Eri umukobwa witwa Tamari. 7Eri imfura ya Yuda, yari umunyabyaha mu maso y'Uwiteka, aramwica. 8Yuda abwira Onani ati “Hungura muka mwene so, nk'uko bikwiriye umugabo wabo, ucikure mwene so.” 9Onani amenya yuko umwana atazaba uwe, nuko aryamanye na muka mwene se ashyira intanga hasi kugira ngo adacikura mwene se. 10Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y'Uwiteka, na we aramwica. 11Maze Yuda abwira Tamari umukazana we ati “Guma mu nzu ya so uri umupfakazi, ugeze aho umwana wanjye Shela azakurira.” Kuko yibwiraga ati “Na we ye gupfa nka bene se.” Tamari aragenda, aguma mu nzu ya se.
12Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa muka Yuda, arapfa. Yuda amaze kumwerera, arazamuka ajya i Timuna, aho abagaragu be bakemuriraga intama ze, we n'incuti ye Hira Umunyadulamu. 13Babwira Tamari bati “Sobukwe arazamutse, agiye i Timuna gukemuza intama ze.” 14Yiyambura imyenda y'ubupfakazi, yitwikira umwenda mu mutwe arisēsūra, yicara mu marembo ya Enayimu yo ku nzira ijya i Timuna, kuko yabonye Shela amaze gukura, ntibamumuhe ngo amuhungure.
15Yuda amubonye agira ngo ni maraya, kuko yari yitwikiriye mu maso. 16Atambikira aho ari iruhande rw'inzira, aramubwira ati “Ndakwinginze turyamane.” Kuko yari atazi ko ari umukazana we.
Aramubaza ati “Nituryamana urampa gisasuro ki?”
17Aramusubiza ati “Ndakoherereza umwana w'ihene wo mu mukumbi.”
Aramubaza ati “Urampa ingwate kugeza aho uzawoherereza?”
18Na we aramubaza ati “Ndaguha ngwate ki?”
Aramusubiza ati “Mpa impeta yawe iriho ikimenyetso, n'umugozi wayo n'inkoni witwaje.” Arabimuha, bararyamana amutwika inda. 19Arahaguruka aragenda, yiyambura umwenda wo mu mutwe, yambara imyenda ye y'ubupfakazi.
20Yuda yohereza wa mwana w'ihene, awuhaye wa Munyadulamu incuti ye, ngo uwo mugore amusubize za ngwate, aramubura. 21Abaza abagabo bo mu mudugudu yarimo ati “Maraya uwo ari he, wari Enayimu iruhande rw'inzira?”
Baramusubiza bati “Nta maraya wari aha.”
22Asubira aho Yuda ari aramubwira ati “Ntawe nabonye, kandi abaho bambwiye ngo ‘Nta maraya wari uhari.’ ”
23Yuda aramusubiza ati “Nabyijyanire twe gukorwa n'isoni, dore nohereje uyu mwana w'ihene maze uramubura.”
24Hashize amezi nk'atatu, babwira Yuda bati “Tamari umukazana wawe yarasambanye, kandi afite inda y'ubusambanyi.”
Yuda arababwira ati “Mumusohore bamutwike.”
25Bakimusohora atuma kuri sebukwe ati “Nyir'ibi bintu ni we wantwitse inda.” Kandi ati “Ndakwinginze, menya nyir'ibi: impeta iriho ikimenyetso n'imigozi yayo n'inkoni.”
26Yuda yemera ko ari ibye ati “Andushije gukiranuka, kuko ntamuhaye Shela umwana wanjye.” Ntiyongera kuryamana na we ukundi.
27Nuko mu iramukwa rye, impanga zari mu nda ye. 28Akiramukwa, umwe hahinguka igikonjo cye, umubyaza aragifata ahambiraho urudodo rutukura ati “Uyu ni we mpfura.” 29Ashubijeyo igikonjo cye uwari inyuma aravuka, umubyaza aravuga ati “Dore uko usatuye uku! Gusatura kwawe kukubeho!” Ni cyo cyatumye bamwita Perēsi.#Perēsi risobanurwa ngo Gusatura. 30Hanyuma mwene se aravuka, wari ufite urudodo ruhambiriye ku gikonjo, bamwita Zera.

Currently Selected:

Itangiriro 38: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy