YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 15

15
Aburamu yizera Uwiteka; Uwiteka amusezeranya isezerano
1Hanyuma y'ibyo, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti “Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.”
2Aburamu aramubaza ati “Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?” 3Ati “Dore nta rubyaro wampaye, kandi uwavukiye mu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye.”
4Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri we riti “Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.” 5#Rom 4.18; Heb 11.12 Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”
6 # Rom 4.3; Gal 3.6; Yak 2.23 Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.
7Aramubwira ati “Ni jye Uwiteka wakuvaniye muri Uri y'Abakaludaya kugira ngo nzakurage iki gihugu.”
8Aramubaza ati “Mwami Uwiteka, icyamenyesha yuko nzakiragwa ni iki?”
9Aramusubiza ati “Enda iriza y'inka imaze imyaka itatu ivutse, n'ibuguma y'ihene imaze imyaka itatu, n'impfizi y'intama imaze imyaka itatu, n'intungura imwe, n'icyana cy'inuma.” 10Maze yenda ibyo byose abicamo kabiri, arabyerekeranya, keretse za nyoni ni zo atagabanije. 11Inkongoro zagwaga ku mirambo, Aburamu akazigurutsa.
12 # Yobu 4.13,14 Ku kirengarenga Aburamu asinzira ubuticura, ubwoba butewe n'umwijima w'icuraburindi buramufata. 13#Kuva 1.1-14; Ibyak 7.6 Uwiteka abwira Aburamu ati “Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab'aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane. 14#Kuva 12.40-41; Ibyak 7.7 Nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera, ubwa nyuma bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi. 15Ariko wowe ho uzasanga ba sogokuruza amahoro, uzahambwa ushaje neza. 16Ubuvivi bw'abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw'Abamori kutaruzura.”
17Maze izuba rirenze hatakibona, ikome ricumba n'urumuri rwaka binyura hagati ya bya bice. 18#Ibyak 7.5 Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate, 19igihugu cy'Abakeni n'icy'Abakenizi n'icy'Abakadimoni, 20n'icy'Abaheti n'icy'Abaferizi n'icy'Abarafa, 21n'icy'Abamori n'icy'Abanyakanāni, n'icy'Abagirugashi n'icy'Abayebusi.”

Currently Selected:

Itangiriro 15: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy