YouVersion Logo
Search Icon

Ezekeiyeli 19

19
Aborogera Abisirayeli n'i Yerusalemu
1“Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti 2‘Nyoko yari iki? Yari intare y'ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y'intare. 3Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w'intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n'abantu. 4Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, bawujyanisha inkonzo mu gihugu cya Egiputa. 5Nuko iyo ntare ibonye ko iwutegereje ikawuheba, iherako yenda ikindi kibwana cyo mu bibwana byayo, ikigira umugunzu w'intare, 6ukajya uzerera mu ntare ari umugunzu, maze umenya guhiga ndetse ukarya n'abantu. 7Nuko umenya amanyumba yabo wubika imidugudu yabo, igihugu gihinduka amatongo n'inkenja yacyo irashira, bitewe no gutontoma kwawo. 8Maze amahanga awugererezaho aturutse mu bihugu, awuramburiraho urushundura rwayo maze ugwa mu bushya bwayo. 9Nuko bawubohera mu mbago, bawufashamo inkonzo bawushyira umwami w'i Babuloni, bawushyira mu bihome kugira ngo ijwi ryawo ritongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli.
10“ ‘Nyoko yari ameze nk'umuzabibu watewe hafi y'amazi,#nk'umuzabibu . . . amazi: mu Ruheburayo, handitswe ngo nk'umuzabibu mu maraso yawe. warumbutse ukagaba amashami ku bw'amazi menshi. 11Kandi wariho inkoni zikomeye z'imiringiso y'abami, uburebure bwazo bwasumbaga amashami atsikanye, kandi zikagaragazwa n'uburebure bwazo n'amashami yazo menshi. 12Ariko waranduranywe uburakari utsindwa hasi, maze umuyaga w'iburasirazuba wumisha amatunda yawo, inkoni zo kuri wo zikomeye zirahwanyuka maze ziruma, umuriro urazitwika. 13Noneho wateye mu butayu, mu gihugu cy'umukakaro gifite inyota. 14Kandi umuriro wavuye mu nkoni zo mu mashami yawo utwika amatunda yawo, bituma ari nta nkoni ikomeye y'umuringiso w'umwami imusigaraho.’ Ibyo ni umuborogo kandi bizaborogerwa.”

Currently Selected:

Ezekeiyeli 19: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in