Ezekeiyeli 15
15
I Yerusalemu hagereranywa n'umuzabibu
1Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 2“Mwana w'umuntu, igiti cy'umuzabibu ndetse n'amashami yacyo birusha iki ibindi biti byo mu kibira? 3Mbese hari uwagishakamo ibisate ngo abikoreshe? Cyangwa se umuntu yakibazamo agati ko kumanikaho ikintu? 4Dore bagitaye mu muriro nk'inkwi, umutwe wacyo n'ikibuno cyacyo birashirira, kandi hagati yacyo na ho harashya. Mbese cyagira icyo kimara? 5Dore kikiriho nta cyo cyamaze, nkanswe ubu umuriro umaze kugitwika kigashya. Hari icyo cyamara?”
6Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Uko umuzabibu umeze mu biti byo mu kibira, uwo natanzeho inkwi, ni ko nzatanga abaturage b'i Yerusalemu. 7Kandi nzabarindisha igitsure, nibasohoka bavuye mu muriro bazagwa mu wundi, kandi namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzabarindisha igitsure. 8Kandi igihugu nzakigira amatongo kuko bacumuye.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Currently Selected:
Ezekeiyeli 15: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.