YouVersion Logo
Search Icon

3 Yohana 1

1
Ishimwe Yohana ashimira Gayo
1 # Ibyak 19.29; Rom 16.23; 1 Kor 1.14 Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by'ukuri.
2Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk'uko umutima wawe uguwe neza, 3kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo. 4Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.
5Ukundwa, ukiranuka mu byo ukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi 6bahamije urukundo rwawe mu maso y'Itorero. Uzaba ugize neza nubaherekeza neza nk'uko bikwiriye ab'Imana, 7kuko bavuye iwabo ku bw'izina rya Yesu ari nta cyo bātse abanyamahanga. 8Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugira ngo dufatanye gukorera ukuri.
Yohana arega Diyotirefe
9Hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera. 10Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n'uko atuvuga amagambo mabi y'ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n'ababishaka akababuza akabaca mu Itorero.
11Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w'Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona Imana.
12Demeteriyo ahamywa na bose kandi n'ukuri ubwako kuramuhamya natwe turamuhamya, nawe uzi yuko ibyo duhamya ari iby'ukuri.
13Nari mfite byinshi byo kukwandikira ariko sinshaka kukwandikishiriza wino n'ikaramu, 14ahubwo niringiye kuzakubona vuba tukavugana duhanganye.
15Urasigare amahoro.
Incuti ziragutashya. Untahirize incuti uzivuze mu mazina.

Currently Selected:

3 Yohana 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy