YouVersion Logo
Search Icon

2 Abatesalonike 1

1
1 # Ibyak 17.1 Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo.
2Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Kujya mbere no gushikama by'Abatesalonike mu byo kwizera
3Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk'uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n'urukundo rw'umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga. 4Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y'Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n'amakuba mushinyiriza.
5Ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa, 6kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa, 7kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n'abamarayika b'ubutware bwe 8hagati y'umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n'abatumvira ubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yesu. 9#Yes 2.10 Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw'iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y'Umwami no mu bwiza bw'imbaraga ze, 10ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw'abamwizeye bose kuko ubuhamya twabahamirije bwemewe.
11Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk'uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n'imirimo yanyu yose iva ku kwizera, 12kugira ngo izina ry'Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk'uko ubuntu bw'Imana yacu n'ubw'Umwami Yesu Kristo buri.

Currently Selected:

2 Abatesalonike 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy