YouVersion Logo
Search Icon

1 Timoteyo 1

1
1Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw'itegeko ry'Imana Umukiza wacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu, 2#Ibyak 16.1 ndakwandikiye#ndakwandikiye: uru rwandiko rwa mbere rwandikiwe Timoteyo, Pawulo ari i Lawodikiya, ari wo mudugudu munini wo muri Furugiya. Timoteyo, umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera. Ubuntu n'imbabazi n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
Umurimo wagenewe Timoteyo, ari muri Efeso
3Ugume muri Efeso nk'uko nakwinginze ubwo najyaga i Makedoniya, kugira ngo wihanangirize bamwe kutigisha ukundi, 4cyangwa kwita ku migani y'ibinyoma cyangwa amasekuruza atagira iherezo, bidafasha umurimo w'Imana wo kwizera ahubwo bizana impaka. 5Ibyo mbibategekeye kugira ngo bagire urukundo ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza, bagire no kwizera kutaryarya. 6Ibyo bamwe babiteshutsemo biyobagiriza mu biganiro by'amanjwe, 7bashaka kuba abigisha b'amategeko, nyamara batazi ibyo bavuga ibyo ari byo cyangwa ibyo bahamya babishegera.
8Icyakora tuzi ko amategeko ari meza koko iyo umuntu ayagenjeje uko bikwiriye amategeko, 9kandi tuzi ko amategeko atashyiriweho umukiranutsi, keretse abagome n'ibigande, n'abatubaha Imana n'abanyabyaha, n'abatari abera n'abatita ku by'Imana, n'abakubita ba se na ba nyina, n'abicanyi 10n'abasambanyi n'abagabo bendana, n'abanyaga abantu bakabagura, n'ababeshyi n'abarahira ibinyoma, n'ibindi byose bidahura n'inyigisho nzima, 11zihuje n'ubutumwa bwiza bw'ubwiza bw'Imana ihimbazwa, ubwo nahawe.
Pawulo ashimira Imana imbabazi yamugiriye
12Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we 13#Ibyak 8.3; 9.4-5 nubwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera; 14kandi ubuntu bw'Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. 15Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w'imbere. 16Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw'imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy'abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho. 17Umwami nyir'ibihe byose udapf, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen.
18Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo buduheshe kurwana intambara nziza, 19ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka nk'inkuge imenetse ku byo kwizera. 20Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugira ngo babyigireho kudatuka Imana.

Currently Selected:

1 Timoteyo 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy