1 Abakorinto 15:45-49
1 Abakorinto 15:45-49 BYSB
Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo. Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka. Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw'ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru. Nk'uko uw'ubutaka ari ni ko n'ab'ubutaka bandi bari, kandi nk'uko uw'ijuru ari ni ko n'ab'ijuru bandi bari. Kandi nk'uko twambaye ishusho y'uw'ubutaka, ni ko tuzambara n'ishusho y'uw'ijuru.