YouVersion Logo
Search Icon

1 Yohana 1

1
Jambo ahinduka umuntu
1 # Yoh 1.1 Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n'amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry'ubugingo 2#Yoh 1.14 kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby'ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa. 3Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n'Umwana we Yesu Kristo. 4Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu#wanyu: cyangwa, wacu. ube mwinshi.
Utagendera mu mucyo w'Imana nta sano afitanye na yo
5Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke. 6Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri, 7ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.
Kwatura ibyaha byacu no kubibabarirwa
8Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. 9Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. 10Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.

Currently Selected:

1 Yohana 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy